in

Umuhanzi Wizkid yateye agahinda abafana be bose

Abakunzi b’umuziki muri Ghana bari bitabiriye igitaramo cya Wizkid cyiswe ‘Wizkid Live Accra’ cyari kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, batashye bitotomba nyuma yo kumara amasaha 12 bategereje ko uyu muhanzi aza akabataramira burinda bucya atahageze.

Abari bitabiriye iki gitaramo bategereje Wizkid wari umuhanzi mukuru kugeza saa kumi z’igicuku bacyibaza niba aririmba.

Bamwe bavuga ko bageze saa moya z’igitondo bagitegereje uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika no hanze yayo.

Kugeze ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu muhanzi ataririmba, dore ko yari amaze amasaha make atangarije abakunzi be ko yageze muri Ghana.

Bivugwa ko Wizkid yanze kuririmba muri iki gitaramo nyuma yo kubona ko ubwitabire buri hasi cyane, dore ko cyarimo abantu basaga 5000 mu gihe iyi nyubako yakira abasaga ibihumbi 40

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports WFC yakoze amateka inyagira ikipe imvura y’ibitego bigera kuri 16, rutahizamu wayo atsindamo 5

Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo yongeye kwibasira Santos utoza Portugal