in

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Panda” yasubiwemo na Mukadaff, yakatiwe igifungo cy’iminsi 730 nyuma yo kwikinishiriza mu ndege

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Panda” yasubiwemo na Mukadaff, yakatiwe igifungo cyiminsi 730 muri gereza nyuma yo kwikinishiriza mu ndege.

Sidney Royel Selby III , wamamaye nka Desiigner ku myaka 26 yamaze gukatirwa imyaka 2 azira kwikinishiriza mu ndege acibwa n’amande asaga Ibihumbi magana 5 by’amadorali.

Uyu musore yarezwe ibi ubwo yari i Tokyo Minneapolis tariki 17 Mata muri uyu mwaka. Amakuru yamuganishije ku ifungwa rye, avuga ko yabonwe n’abakozi bo mundege baramubuza, arongera aritwikira arakomeza arabikora.

Ikinyamakuru TMZ cyandikira muri Amerika na cyo kivuga ko uyu muraperi yaciwe aya mafaranga agahabwa n’iki gihano kubera kwinangira dore ko yari avuye mu Buyapani asubiye murugo iwe.

Nyuma yibi uyu muhanzi ubwe yavuze ko yasabye imbabazi ndetse ko ngo yagiye kubonana n’abamufasha mu mitekerereze bamujyane no kwa muganga.

Desiigner yakatiwe imyaka 2 isubitse. Umunyamategeko we yasabye ubutabera kudashyiraho amananiza ashobora kuzatuma atemererwa kugira aho ajya kandi ari umuhanzi mpuzamagahanga unafite ibitaramo yateguye.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Al Hilal yatinye abafana ba Rayon Sports: Al Hilal yitegura gukina na Gikundiro yandikiye CAF iyisaba ko abafana bashakaga kureba uyu mukino ko bazawumvira kuri radiyo

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yahumurije abari gasabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown