Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yibukije abari gusabira ubutabera Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ku mbuga nkoranyambaga, ko badakwiye guhangayika kuko ibyabaye mu rubanza rwe bikurikije amategeko kandi ko ubutabera buzatangwa Tariki 22 Nzeri 2023.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Alain Mukuralinda yagize ati ” Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23.”

Ibi Alain Mukuralinda abitangaje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bari gusabira ubutabera Titi Brown.