in

Umuhanzi Uncle Austin yatandukanye na Power Fm Byeruye

Uncle Austin umunyamakuru akaba n’umuhanzi yamaze gutandukana na radiyo Power FM yari amaze amezi umunani yerekejeho, nyuma yo kuva kuri Kiss FM.

Nkuko amakuru avuga ko Uncle Austin yafashe icyemezo cyo gutandukana na Power FM ndetse ibiganiro bigeze kure hashakwa uburyo yasubizwa imigabane ye.

Mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yavuze ko afashe ikiruhuko atazongera kumvikana kuri mikoro za radiyo, iki gihe bikaba bitaravuzweho rumwe kuko we yahamyaga ko abitewe n’umunaniro ndetse n’ibibazo bye bwite yari amazemo igihe.

Gusa amakuru ava imbere muri Power FM avuga ko uyu mugabo ubwo yatangazaga ko afashe akaruhuko, ibibazo byari byamaze gufata indi ntera hagati ye n’abari abafatanyabikorwa be.

Bivugwa ko kudahuza ku ngingo z’imikoranire biri mu bikomeye byatumye Uncle Austin ahagarika kumvikana kuri micro za Power FM, agafata ikiruhuko mu gihe yari ategereje ko ikibazo gikemuka cyangwa agasubizwa imigabane ye akavanamo ake karenge gusa uyu muhanzi yanze kugira byinshi atangaza kuri ibi bivugwa ko yaba yarashwanye nabamwe mu bayobozi ba Power fm.

Uyu muhanzi Uncle Austin yerekeje kuri Power FM muri Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gusezera kuri Kiss FM yari amazeho imyaka umunani.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto akeye ihere ijisho abanyamakurukazi nyarwanda bavugisha abatari bake kubera ubwiza bwabo buhebuje

Ifoto y’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yazamuye amarangamutima y’abarimo Miss Muheto