Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda Dr. Bitone Bitone, ubusazwe witwa Kawuki Denis ababajwe n’urupfu rw’umugore we, Nambatya Resty.
Nk’uko Dr. Bitone abitangaza ngo uyu munsi mu gitondo, umugore we yashizemo umwuka. Icyakora, ibintu bijyanye no gupfa kwe ntibigeze bitangazwa.
Ku bijyanye no gushyingura Resty, azashyingurwa mu rugo rw’abasekuruza ku ya 9 Gashyantare. Urwo rugo ruherereye ku muhanda wa Kasanda Kakungube Mityaana, akazashyingurwa saa yine za mu gitondo.