in

Umuhanzi ukomeye warutegerejwe i kigali yahageze ( Amafoto)

Divine Ikubor uzwi nka Rema yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo agomba kugaragaramo kizashyira akadomo ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda( All star game).

Uyu muhanzi azatamira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.

Yageze mu Rwanda mbere y’iminsi ibiri kugira ngo igitaramo cye kizabe cyiza kuko biteganyijwe ko azasura ibice bitandukanye nyaburanga by’u Rwanda.

Rema ni umuhanzi ukiri muto kuko yavutse mu mwaka w’i 2000 kugeza kuri ubu afite imyaka 21 gusa amaze kubaka izina muri muzika ya Africa ndetse n’isi yose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba: uyu musore w’ umunyarwanda imodoka imuca hejuru ntagire icyo aba, ibyo akora byateye benshi kumirwa(Video)

Umugore bitaga GIKERI avuze ko ari we mwiza kurusha abandi i Kigali||Yahoze ari mubi cyane