in

Umuhanzi ukomeye muri Africa yimanitse mu mugozi kubera ikibazo gikomeye yari afite mu mutwe

Umuraperi Rikhado Muziwendlovu Makhado ukomoka muri Afurika y’Epfo, akaba yaramamaye nka Riky Rick, yapfuye yiyahuye.

Ikinyamakuru Sunday World cyatangaje ko uyu musore yiyahuriye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Johannesburg aho yari asanzwe atuye.

Hatangajwe ko yasanzwe iwe yimanitse mu mugozi, bikaba bikekwa ko byaturutse ku kibazo gikomeye yari afite cyo kugira agahinda gakabije [depression] yari amaranye iminsi.

Abaganiriye n’iki kinyamakuru baturanye n’uyu  murapeli bemezaga ko uyu musore yaje kwiyahura, aho yaje kwiyahura akoresheje umugozi .

Kuva 2022 yatangira ni icyamamare cya kabiri cyiyahuye muri Afurika y’Epfo nyuma ya Patrick Shai wamenyekanye muri sinema muri iki gihugu na we wiyahuye muri Mutarama.

Rikhado yari afite imyaka 34, akaba yaramenyekanye ku yandi mazina muri Afurika y’Epfo arimo Boss Zonke, Master Makhado, Minister of Energy na King Kotini.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi batangajwe ni foto igaragaza umuhanzi wa hano mu Rwanda wasaga n’agakobwa akiri uruhinja. Wowe urabona ari inde?

Mbere yuko Rayon na APR zicacirana abafana Bazo Rwarutabura na Rujugiro bari gushyushya #TourduRwanda. Video