in

Umuhanzi The Ben n’umugore we bafungiwe muri Hoteli i Burundi babuze ubwishyu

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma gukorera igitaramo i Bujumbura mu Burundi bikaza kuvugwa ko yahibiwe Telefoni ye igendanwa,kuri ubu hari amakuru yandi akomeje kugenda agaragara.

Amakuru atangazwa n’umwe mu miyoboro ya You Tube “Umukubito” ikorera mu Burundi, aravuga ko uyu muhanzi na bagenzi be bafatiriwe muri hoteli bari bacumbitsemo nyuma y’uko ngo batari bishyuye amadorari 5200 basabwaga.

Amakuru avugwa ko ngo bangiwe gusohoka muri iyo Hoteli kuko ngo ibyumba n’ibiribwa n’ibinyobwa bakoresheje ntibyari byishyuwe bityo babangira ko basohoka batarabyishyura.

Ni mu gihe ngo abari bamutumiye ari nabo bateguye igitaramo aribo bagombaga kwishyura ibyo byose byari byakoreshejwe gusa ngo Telephone y’uwari ubishinzwe yari yayikuyeho.Ibyo byaje byiyongera kuri Telefoni ye yari ihenze yibwe, ndetse RIB ikaba yaranataye muri yombi ucyekwaho kuyiba.

Ayo makuru ni ibyatangajwe n’Abarundi bari aho, turi kugerageza kumva uruhande rwa The Ben gusa ntibyari byadukundira.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwitwa umunyagasuzuguro kubera kudasubiza abamuvuga, Meddy yasubizanyije n’umuntu kuri twitter (X)

Nyuma yo kuva kogesha igitsina, umuhanzi Bahati yakoye umugore we nta ntege imuriho