in

Umuhanzi Safi Madiba yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Umuhanzi Safi Madiba wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo igihe yari mu itsinda rya Urban Boys ubu usigaye utuye mu gihugu cya Canada ku mugabane w’Iburayi yageneye abanyarwanda bose ubutumwa bukomeye muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Safi Madiba ukunzwe cyane yatanze ubutumwa ku banyarwanda batuye mu gihugu ndetse no hanze yacyo ubwo yaganiraga na Inyarwanda. com dukesha iyi nkuru Safi Madiba yagize ati:” Umusanzu wange nk’umuhanzi ni ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n’urukundo no gukundisha igihugu abanyarwanda batuye hanze ndetse n’abanyamahanga”.

Uyu muhanzi Safi Madiba yakomeje agira inama urubyiruko yo kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi kuko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bashaka gusenya u Rwanda ndetse no kubiba urwangano mu banyarwanda.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa ibyiza byo kurya umutwe w’ifi utigeze umenya

Kazungu ntajya aburamo! Amazina 10 y’abacuruzi batajya babura muri karitsiye akomeje gutangaza benshi