Umuhanzi w’injyana ya R&B Robert Kelly yahamijwe icyaha mu rubanza rwe rw’ubujura ku byaha aregwa birimo gusambanya abakobwa /abagore n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abahungu,ni nyuma y’ibyumweru bitandatu by’ubuhamya bwerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa.
Nyuma y’abatangabuhamya 50 bumviswe kandi nyuma y’ubushinjacyaha bavuga ko uyu muhanzi amaze imyaka isaga 20 akora akazi ko gushaka abakobwa n’abagore bakoreshwa imibonano mpuzabitsina kandi anabacuruza ngo basambanwe.Inteko y’abantu 12 yaje gufata umwanzuro kuri uyu wa mbere nyuma ya saa sita ndetse yasanze RKELLY ahamwa n’ibyaha icyenda byose .
Mu byaha Kelly yashinjwaga harimo ibyaha 14 by’ibanze birimo gusambanya abana, gushimuta abagore, imirimo y’agahato, no gucuruza abagore nabakobwa.Umucamanza Ann M. Donnelly, yashyikirije inteko y’abacamanza ahagana mu masaha ya saa 1h40 imyanzuro y’urubanza. Nyuma yubuhamya bw’abagabo barindwi n’abagore batanu
Kelly yari yashinjwaga gusambanya abantu barenga 20, hamwe n’ibivugwa mu rubanza byatangiye muri 90. Mu ntangiriro z’uku kwezi, umugore umwe washinjaga Kelly kuba yararyamanye na we afite imyaka 14 cyangwa 15 yavuze ko uyu muhanzi yamugize umugore we ataruzuza imyaka yubukure.
Biteganijwe ko Kelly azakatirwa ku ya 4 Gicurasi 2022, akaba agomba guhanishwa nibura imyaka 10 kugeza ku gifungo cya Burundu. Nyuma y’iki cyemezo, gishinja R Kelly yashyize ubutumwa kuri Facebook aho yashimiye abakunzi be ku nkunga yabo.
Ubutumwa bwanditse bugira buti: “Ku bafana banjye bose n’abanshyigikiye ndabakunda mwese kandi ndabashimira inkunga yose.” Ati: “Icyemezo cy’uyu munsi cyantengushye kandi nzakomeza kwerekana ko ndi umwere kandi mparanira umudendezo wanjye.”