in

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Frank Aime yamaze kwigendera

Umuramyi Aime Frank wari umaze imyaka irenga itanu akorera Imana mu rusengero rwa FourSquare Gospel Church ruyoborwa na Dr Fidele Masengo yamaze kurira rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America aho agiye gukomereza ubuzima.

Frank Aime yahagurukiye mu gihugu cy’Uburundi ,aho yari yerekeje kuwa kane w’icyumweru gishize agiye gusezera umuryango we aho usanzwe uba muri iki gihugu cy’Uburundi.

Mu cyumweru gishize nibwo Frank yasezeweho n’abagiye bafatanya mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana , barimo Upendo Choir n’Abanaziri ministries bari bamaranye imyaka itanu muri uwo murimo.

Frank yakunzwe cyane mu bihe bya guma mu rugo ,ubwo yafashaga benshi kuguma kwegerana n’Imana binyuze mu bitaramo byakorwaga ku muyoboro wa youtube bigakurikirwa n’abari mu bihe bya guma mu rugo , zimwe mu ndirimbo ze zatumye akundwa ni iyitwa Ubuhamya bwejo ndetse n’Umugisha.

Abaririmbanye nawe barikumwifuriza urugendo rwiza
Abaririmbanye nawe barikumwifuriza urugendo rwiza
Umuramyi Aime Frank yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America
Umuramyi Aime Frank yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Doja Cat yagiye mu birori bya Paris Fashion Week asa nk’uwaguye mu maraso

Umukunzi wa Miss Naomie yaryohewe n’ibihe byiza bagiranye mu mpera z’icyumweru bari ku mazi -AMAFOTO