Umuhanzi M-Izzle wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yakoze zigakundwa cyane uhereye ku ndirimbo ye “Inkweto” yakoze igatuma amenywa n’imbaga nyamwinshi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda akegukana atyo umubare w’abafana benshi, ubu yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya yitwa BANZA URYE akaba yarayifatanyije n’umuhanzi Gabiro Guitar.
Mu kiganiro YEGOB yagiranye na M-Izzle yadutangarije ko nyuma y’igihe kinini adasohora indirimbo ubu noneho yashize hanze iyi ndirimbo ye nshya “BANZA URYE” ikangurira abantu kurya mbere yo kunywa.
M-Izzle akaba yarangije ashimira cyane abafana be badahwema kumugaragariza urukundo ndetse nawe yashimangiye ko atazahwema kubanezeza abagezaho ibihangano bye bakunda.
Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo nshya ya M-Izzle afatanyije na Gabiro Guitar yitwa BANZA URYE