in ,

Miss Elsa na bagenzi be bashyizwe mu byiciro bizavamo 40 bazahatanira Miss World 2017

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017 Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World 2017 bashyizwe mu byiciro bizifashishwa mu gutoranya abafite ubumenyi bari mu bazaba bafite amahirwe yo kubonekamo uwa mbere.

U Rwanda ruhagarariwe na Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko rikaba rimaze ibyumweru bibiri ritangiye aho riri kubera mu gihugu cy’u Bushinwa ahateraniye abakobwa bagera ku 130.

Banyampinga bose bahageze ku tariki ya 20 Ukwakira 2017.Bakorewe ibirori byo kubaha ikaze banatemberezwa mu mujyi itandukanye igize igihugu cy’u Bushinwa banasobanurirwa umurage n’amateka waho.

Abakobwa bose bari kubarizwa muri Huangshan (Yellow Mountain) mu Ntara ya Anhui mu Burasirazuba bw’u Bushinwa.Kuri Page ya Facebook y’iri rushanwa baravuga ko binjiye mu cyiciro cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa biciye mu gikorwa cyitwa ‘Head to Head Challenge’.

Uko ari 130 bagabanyijwe mu matsinda 19. Buri tsinda rigizwe n’abakobwa batandatu aho buri wese azajya ahangana na mugenzi we imbona nkubone mu gusuzuma ufite ubuhanga mu gusubiza.

Nyuma y’aho akanama nkemurampaka bazajya bicara barebe intyoza mu gusubiza ashize amanga.

Miss Iradukunda Elsa yashyizwe mu itsinda rya 14, u Rwanda ruri kumwe n’ibindi bihugu bya Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela na Montenegro.

Nyuma y’iki cyiciro hazatoranywamo abakobwa 40 ari nabo bazavamo nyampinga w’isi 2017.
REBA AMAFOTO:



Iradukunda Elsa [uwa kabiri ibumoso]















Src: umuryango

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi M-Izzle yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa “BANZA URYE”

Umuhanzi Yvan Buravan yasabye imbabazi akingurirwa amarembo muri New Level