Bimwe mu bikorwa umuhanzi The ben yakoze ubwo aheruka mu rwanda mu gitaramo yataramiyemo abanyarwanda cya East african party byatangiye kujya ahagaragara.
Umuhanzi Mugisha Benjamin(The Ben) ubwo aheruka mu rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na EAP cya East African party nyuma yacyo akaba yarakoranye indirimbo nabahanzi batandukanye ba hano mu rwanda bakomeye.
kuri ubu umuhanzi Kid Gaju akaba yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye na The ben bakaba barayise”Kami”.
Nkuko bigaragara ku rukuta rwa instagram rwa The Ben akaba yashyizeho amwe mu mafoto agaragara muri video yiyi ndirimbo avuga ko izasohoka kuwa kane kuri 20 Mata 2017.
Mu bahanzi The ben yasize akoranye nabo ntago ari Kid gaju gusa dore ko na Pacson yashyize hanze indirimbo yitwa “Champion” yakoranye na Then na Bull Dogg ndetse na Green p.