in

Akamaro ko kurya ubuki ,umuti ukomeye mu kuvura indwara y’umutima.

Muri iki gihe indwara z’umutima ziri guhitana benshi kubera imibereho ya buri munsi iba itameze neza, hamwe usanga abantu benshi bafite umubyibuho ukabije, badakora siporo n’ibindi. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kurinda izi ndwara zifata umutima ndetse bukaba bwanafasha mu kuvura zimwe muri zo.

N’ubwo abantu bamenyereye ko ubuki bushyirwa mu migati, bugashyirwa mu byo kunywa bitandukanye cyane cyane nk’icyayi ariko muri rusange ubuki bufite akamaro gakomeye ko kurinda no kuvura indwara z’umutima. Dore akamaro k’ubuki mu kurinda no kuvura indwara z’umutima:

Ubuki bugizwe n’intungamubiri nyinshi,muri zo twavugamo nka :

• Ibitera ingufu
• Imyunyungugu nka : Sodium,Potassium,Calcium,Fer,Magnesium,…
• Isukari y’umwimerere
• Za vitamin zitandukanye nka : A,B6,B12,C,D
• Za protein zitandukanye,…….

Dore rero ibyiza by’ubuki ku mikorere y’umutima wacu:

1.Ubuki bugabanya ububabare bw’umutima:

Ku barwaye umutima, usanga akenshi bababara mu gatuza mu gice umutima uherereyemo,iyo urya byibuze hagati y’utuyiko 3 na 5 tw’ubuki ku munsi birinda uko kubabara k’umutima.

2.Ubuki bwongerera imbaraga umutima:

Burya uko umuntu agenda asaza,umutima ugenda utakaza imbaraga ukagenda unanirwa,ubuki rero burya ngo ni bwiza mu gutuma umutima wawe ugira imbaraga bityo ntucike intege ku buryo bworoshye.

3.Ubuki butuma umutima utera neza:

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuki bufasha umutima gutera neza, nka ba bantu rero umutima wabo uba utera nabi ni byiza ko yajya byibura arya ku buki mbere yo kurya.

4.Ubuki bugabanya urugimbu mu mutima:

Iya urugimbu (Cholesterol) rubaye rwinshi mu mitsi y’umutima,irifunga bityo bigatera indwara y’umutima bita coronary heart disease,ubuki rero bufasha gusukura iyi mitsi yo mu mutima.Ni byiza gufata byibuze utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi.

5.Ubuki butuma amaraso atembera neza mu mutima:

Iyo amaraso adatembera neza mu mutima,umutima nawo ntubasha gusunika amaraso neza mu mubiri,ibi rero bituma umubiri wose ugira ikibazo.Ngo ni byiza byibuze kurya utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi kugira ngo wirinde icyo kibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Johnny Drille yahishuye uburyo inkumi yamukoresheje amakosa asekeje kubera urukundo.

Irinde gukoresha tangawizi niba ufite ibi bibazo.