Mu kiganiro umuhanzi Emmy ukorera umuziki mu gihugu cya Amerika ndetse akaba ari naho atuye , Emmy uherutse kurushinga yahishuye byinshi ku mubano we n’umudamu we bamaze igihe gito barushinze.
Emmy yahishuye ko yabanje kubeshya umugore we mbere kugirango abashe kubona uko baganira ndetse yemeye ko yamubeshye ko hari ahantu bahuriye ku mushuti w’umukunzi we . Gusa Emmy ngo yagezaho abwiza ukuri umukunzi we joyce ko yamubeshyaga ndetse ko we yashakaga bamenyana birushijeho.
Nyuma ngo Joyce yabanje guseka cyane ndetse aramukupa ubwo bavuganaga kuri telephone maze hashize iminsi mike ,Emmy yaragize ubwoba ngo umukunzi we yaramurakariye bongera kuvugana ,bitangira gutyo aho bamaze imyaka igera kuri 3 mu rukundo .
Mu kiganiro yahishuye ko indirimbo ye ‘identite’yasohoye kuri uyu munsi ariyo atuye umukunzi we Umuhoza ndetse ko ari indirimbo y’amateka kuri we bityo izahora ari nshya kuri we.