in , ,

U Bwongereza bwashyizeho itegeko rihana abagore bibagisha kugirango basubirane ubusugi

Guverinoma y’Ubwongereza yashyizeho itegeko ryo guhana icyaha cyo kubaga umuntu hagamijwe “gusana ubusugi”, kizwi ku izina rya hymenoplasti mu rurimi rw’icyongereza.

Hagendewe ku ivugururwa ry’itegeko ryita ku buzima ryashyizweho ku wa mbere, 24 Mutarama, inzira iyo ari yo yose ikoreshwa igerageza kubaka hymen (igice kigirwa n’umukorwa utarata ubusugi) ntiyemewe n’ubwo umuntu ubagwa yaba yabyemeye cyangwa atabishaka.

Nk’uko ikinyamakuru WION News kibitangaza ngo umubare munini w’amavuriro, ibitaro byigenga, na farumasi bitanga iyi serivisi yo kubagwa bitavuga ko bisubiza ubusugi abakobwa n’abagore- umubare munini w’abakobwa n’abagore bahatiwe kubikora.

Intego y’abyo ngo ni ugutuma umukobwa cyangwa umugore ava amaraso mugihe gikurikiraho akora imibonano mpuzabitsina aho bakora hymen yimpimbano.

Kuva guverinoma yiyemeje guhana icyaha cyo gupima ubusugi muri Nyakanga umwaka ushize, abakangurambaga barimo abaganga n’ababyaza, basabye ko kubagwa bitemewe. Bifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku bantu bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

Iri tegeko rizarinda cyane abakobwa bakandamijwe n’umuryango, nkuko byatangajwe n’umwongereza umwe warokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe n’ababyeyi be amezi menshi kugira ngo abagwe asubirane ubusugi. Dr Edward Morris, perezida wa Royal College of Obstetricians and Gynecologist, avuga ko Hymenoplasty idashobora na rimwe gushyigikirwa kubera impamvu z’ubuvuzi.

Yavuze ko bakomeje gushishikariza gushyiraho itegeko ribuza kwipimisha ubusugi ndetse na hymenoplasti hamwe n’imiryango iharanira ubuzima n’uburenganzira bw’umugore, kuko byombi bifitanye isano ridasanzwe n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Nta na kimwe muri ibyo bikorwa bifite umwanya mu isi y’ubuvuzi kandi ko ntibigomba na rimwe gukorwa, yavuze ko igihe cyose bamenye ko hari umuntu ukora ubu buryo, bazabimenyesha Inama Nkuru y’ubuvuzi kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Emmy wasohoye indirimbo nshya yahimbiye umugore we ||yahishuye uko yamuterese

Christopher yahaswe ibibazo ku rukundo rwe n’umunyamakuru wa RBA | Umva ibyo yasubije