in

Umuhanzi Edouce Softman aravugwa mu munyenga w’urukundo n’inkumi yitabiriye Miss Rwanda.

Umuhanzi Edouce Softman aravugwa mu rukundo n’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, Abinyujije kuri ‘status ya whatsapp’, Nyinawumuntu Rwiririza Delice wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda 2020, yaciye amarenga ko yaba asigaye ari mu rukundo n’umuhanzi Edouce Softaman.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, nibwo Nyinawumuntu yafashe ifoto ari kumwe na Edouce ayishyira kuri status ya whatsapp ye arangije ashyiraho agatima gasanzwe kifashishwa mu kugaragariza amarangamutima umuntu ukunda.

Iki cyabaye nk’ikimenyetso ku makuru yari amaze igihe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bahamyaga ko Edouce Softman amaze igihe akundana n’uyu mukobwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore Busyete atwaye imodoka abantu baratangara (Video)

Abantu 38 bapfuye barimo gucukura zahabu.