in

Umuhanzi Dj Pius yavuze ikintu gikomeye ku itandukana rya Bijoux na Sentore Lionel

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Dj Pius yavuze ko yabajwe no gutandukana kwa Munezero Aline wamamaye nka Bijoux na Sentore Lionel uba hanze y’u Rwanda.

Mu minsi yashize nibwo havuzwe amakuru y’uko Bijoux na Lionel bari bamaze igihe gito bashakanye ko batandukanye ndetse ko Bijoux agiye gukora ubundi bukwe.

Ubwo Sentore na Bijoux bakoraga ubukwe, ubukwe bwabo bwatashywe n’ibyamamare bigiye bitandukanye.

Umwe muri abo batashye ubwo bukwe, Dj Pius yavuze yababajwe bikomeye no gutandukana kwa Bijoux na Lionel.

Ibi yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu kiganiro The Choice kinyura ku Isibo Tv nyuma yo kubazwa ikibazo kijyanye n’ubukwe bwa Bijoux na Sentore Lionel dore ko na we yari ari mu babutashye.

Dj Pius ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda kandi akaba abimazemo igihe kitari gito dore yangiriye mu itsinda rya 2 for real ryaje gusenyuka buri umwe akajya gukora ku giti cye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore aho Rusine agiye kwemereza abanyarwanda niba gusetsa ari impano ye koko

Abahoze ari abatoza ba Rayon Sports bamaze kuyirega muri FIFA ngo bishyurwe amafaranga yabo