in

Abahoze ari abatoza ba Rayon Sports bamaze kuyirega muri FIFA ngo bishyurwe amafaranga yabo

Abahoze ari abatoza ba Rayon Sports umwaka ushize bamaze kujyana ikirego cyabo muri FIFA nyuma y’uko bamaze amezi ane badahembwa muri iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.

Jorge Paixão wari umutoza mukuru wa Rayon Sports na mugenzi we Ferreira Feria wari umwungiriza bamaze kugeza Rayon Sports mu nkiko kugira ngo bishyurwe amafaranga yabo Rayon Sports ibarimo.

Ubwo aba batoza baganiraga na Radio1 bemeje ko bamaze gutanga ikirego cyabo muri FIFA kugira ngo bishyurwe.

Jorge Paixão na Ferreira Feria bombi bakomoka muri Portugal, bavuga ko Rayon Sports ibarimo amezi ane y’ibirarane bamaze badahembwa.

Jorge Paixão wari umutoza mukuru wa Rayon Sports umwaka ushize yatandukanye n’iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano ye ndetse yajyanye n’umwungiriza we, Ferreira Feria bari barazanye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Dj Pius yavuze ikintu gikomeye ku itandukana rya Bijoux na Sentore Lionel

Breaking News: Igihe The Ben agerera mu Rwanda cyamaze kumenyekana