Umuhanzi David D yifatiye ku gahanga Harmonize waraye ugeze mu Rwanda mu ijoro ryahise amubwira ko mbere yo kugira umwana w’umunyarwandakazi akoraho agomba kubanza kumusaba uruhushya kandi ikindi atakagombye kubariza abakobwa beza kuri Bruce Melody.
Ibi byari biturutse kukuba Harmonize yavuze ko kimwe mu byo akunda ku Rwanda harimo abakobwa beza , ni mu gihe nyamara ubwo uyu muhanzi yageraga mu Rwanda yakiriwe na Bruce Melodie usigaye ari inshuti ya hafi ya Harmonize , ibyo Davis D yavuze ko bitari bikwiye kuko Bruce amugeza ku bakobwa babi gusa.
Yifashishije ibyari byatangajwe na Harmonize ku rubuga rwa instagram , Davis D yagize ati:” Muvandimwe Harmonize nimba ushaka abana kuri Bruce Melody ntabo uribubone ,araguha abana bafeke gusa ,ni gute ubariza ahwibintu bitari nimba ushaka only beautiful girls come to me icyindi kandi umunyarwandakazi ni don’t touch”
Yakomeje agira ati:” Next time ujyubanza umbaze nugera ku munyarwandakazi ninjye mwami w’abana hano mumurwa”