in

Umuhanzi Davido ugeze ku rwego yifurizwa gupfa arazira iki? 

Umuhanzi Davido ugeze ku rwego yifurizwa gupfa arazira iki?

Davido ukora injyana ya Afrobeat ndetse akaba ari umwe mu bahanzi nyatufika bageze kure babikesha umuziki yifurijwe gupfa n’umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, uyu muhanzi nawe nta kujijinganya yahise amusubiza.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter ukoresha amazina ya Winco_3, yakwirakwije Videwo yerekana uko ku cyiriyo cya Davido byaba byifashe.

Muri iyo Videwo avugamo ko ku cyiriyo cy’uyu muhanzi nta bantu benshi baza kumushyingura ahubwo ngo nta videwo yaba arimo kabone nubwo kwinjira byaba ari ubuntu.

Uyu muhanzi nyuma yo kubona ibi yibajije impamvu uyu amwifuriza gupfa, gusa nawe yamwishongoyeho avuga ko atagiye gupfa nonaha.

Amusubiza Davido yagize ati ” Urifuza ko mfa? kubera iki? Ni iki nkange ubwange nagukoreye kuburyo wanyifuriza urupfu?  Uko biri kose ntaho nteze kujya ahubwo nzabaho ubuzima bwuzuye.”

Gusa bivugwa ko uyu wamwifurije gupfa nta kindi bapfaga usibye urwango umuntu agirira undi kubera iterambere yageze ho.

Uyu muhanzi Davido utegerejwe i Kigali mu iserukiramuco rya African Giant niwe muhanzi w’umunyafurika ukurikirwa n’abantu benshi ku rukuta rwe rwa Instagram.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakusanyije ibihembo n’ibikombe bitandukanye : Ibigwi bya N’Golo Kanté i Burayi birivugira – AMAFOTO

Noe Uwimana wari wahamagawe mu Amavubi agataha mbere hamenyekanye icyo Carlos Alos Ferrer yamukoreye agahita afata umwanzuro wo gusubira iwabo igitaraganya