in

Umukobwa w’imyaka 28 uri mu rukundo n’umusaza umurusha imyaka 50 akomeje guca ibintu

Uyu mukobwa w’imyaka 28 akomeje gutungura abantu kubera urukundo ukomeye akunda umusaza ufite imyaka 76.Kelsey Hopeful ukomoka ahitwa La Jolla muri San Diego,US yahuriye n’uyu musaza Guy BonGiovanni ahitwa Anchorage muri Alaska mu ishuri rya Yoga yatangiye kwitabira nyuma yo kubura umugore we bari bamaranye imyaka 42.

Aba bombi ngo batangiye kuganira ku munsi wa mbere w’ishuri cyane ko uyu Kelsey ari umwarimu mu gihe Guy ari gafotozi bituma batangira kwiyumvanamo.

Aba bombi bavuze ko batahise bakundana ahubwo byatwaye imyaka 2 kugira ngo bakundane byeruye.

Uyu mukobwa yagize ati “Nahisemo gukora ikintu gishya mpitamo kujya kwiga mu ishuri rya Yoga ryo muri Gym yo hafi y’iwacu.Natangiye kwiga ku bankikije harimo n’abanyeshuri twigana.Amaso yanjye yahuye n’umugabo natekerezaga ko ari umukinnyi wa filimi n’umunyarwenya witwa George Carlin.Yaje kunyicara iruhande.Ishuri rirangiye Guy yaranyegereye ansaba ko twaba inshuti.Sinigeze ntekereza ku kibazo kuko cyari cyoroshye kuko n’abana bakibaza abandi bana.Twamaze amasaha 2 tuganira twenyine dusezeranaho.Nta nimero twasabanye,nta mazina ya kabiri,nta n’icyizere ko twari kongera guhura.Uko niko inkuru yacu yatangiye .Ku nshuro ya mbere nakunze ijwi rye n’ubuhanga bwe bwo kuganira.Nashoboraga kumutega amatwi igihe kinini.”

Aba bombi bakomeje kuganira kugeza babaye inshuti ariko ngo imiryango yabo yarabibasiye kubera imyaka 48 uyu musaza arusha uyu mukobwa.

Kelsey yavuze ko umuntu byamugoye kumubwira iby’uru rukundo ari nyirakuru ufite imyaka ingana n’iy’umukunzi we.

Aba bombi ngo bakunda kujyana kurira imisozi,gutemberera hirya no hino mu bihugu no kurebana imikino.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musizi ukomeye mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we (AMAFOTO )

Umuhanzi Danny Vumbi yifurije umugore we isabukuru nziza mu magambo yuje imitoma ihebuje