in

Umuhanzi Danny Nanone yongeye kwitaba urukiko

Umuhanzi uhagaze neza mu muziki w’u Rwanda Danny Nanone yongeye kwitaba Urukiko nyuma yo kuregwa n’umukobwa babyaranye imfura ye, aho uyu muraperi ari gusabwa gutanga indezo, amafaranga y’ishuri no kwiyandikishaho umwana.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa 29 Kamena 2023 ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Danny Nanone akaba yemereye Urukiko ko umwana amwemera ndetse afite inyemezabwishyu z’uko ajya yishyurira umwana ishuri.

Umugore wabyaranye na Danny Nanone yasabaga Urukiko ko rwategeka uyu muraperi kwiyandikishaho umwana, gutanga indezo y’ibihumbi 150Frw buri kwezi hakiyongeraho n’amafaranga y’ishuri ibihumbi 80Frw cyane ko umwana yiga mu ishuri ry’ibihumbi 150Frw.

Yisobanura, Danny Nanone yavuze ko ikijyanye no kwandikisha umwana yagiye ku Murenge wa Nyamirambo basanga hari ibyangombwa ataruzuza ariko akibirimo, naho ku kijyanye n’indezo yavuze ko yabona ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 50Frw ku kwezi naho amafaranga y’ishuri yo yajya abona ibihumbi 40Frw.

Ikindi Danny Nanone yasabye Urukiko ni uko yahabwa umwana akaba yamurera niba koko uwo bamubyaranye avuga ko adafite ubushobozi, ndetse na duke ahawe ntiduhabwe umwana cyangwa ngo dukoreshwe neza mu nyungu z’umwana.

Nyuma yo kujya impaka zikomeye imbere y’Urukiko, umucamanza yavuze ko icyemezo cy’uru rubanza kizasomwa ku wa 20 Nyakanga 2023

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime wari ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, yitabye Imana nyuma y’igihe ari mu buribwe https://wp.me/p7ovfz-Xzz

Muri Zimbabwe Imana yakoze ibitangaza ku mugore ufite n’ubumuga bw’ingingo .