in

Umuhanzi Danny Nanone yongeye kuregwa muri RIB akurikiranweho icyaha cyo kwiba ‘ubujura’

Umuraperi Danny Nanone yongeye kuregwa muri RIB, ashinjwa kwiba umwana we nubwo uyu muhanzi we abihakana yivuye inyuma.

Uwitwa Busandi Moreen niwe wareze Danny Nanone muri RIB asaba kurenganurwa kuko ngo amaze ibyumweru bibiri abuze umwana we. Kuko uyu mwana ngo yabuze ku wa 5 Nzeri 2023.

Mu ibaruwa yandikiye RIB, uyu mubyeyi yavuze ko nyuma yo kubura umwana, yiyambaje inzego zitandukanye zirimo na RIB ikorera i Gikondo ari naho bamubwiye ko bakiriye umwana uvuga ko ashaka Se, birangira bamushyikirije Danny Nanone.

Danny Nanone yahakanye aya makuru yivuye inyuma y’uko yibye umwana ahubwo ashinjwa umurega ko ari kumuharabika.

Ni umugore yagaragarije RIB ko uyu muhanzi yibye umwana we ashaka guhunga inshingano zo gutanga indezo y’ibihumbi 100 Frw ku kwezi yategetswe n’urukiko.

Ivomo: Igihe

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutumwa bwiza bugenewe buri mufana wa Rayon Sports! Umuvugizi wa Gikundiro, Ngabo Robert yasobanuriye abafana b’iyi kipe uko imyambaro yayo yambarwa – VIDEWO

Amashusho y’umwicanyi Kazungu yiregura imbere ya perezida w’urukiko amaze gusomerwa uko yicaga abantu, yanze gusaza imigeri ashyira umupira hasi maze asaba Perezida w’urukiko ko yaba umuzamu mwiza (VIDEWO)