in

Umuhanzi Casanova yatangaje ko Ariel Wayz bafitanye isano

Ikirangirire muri muzika nyarwanda Casanova usigaye uba muri Canada ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje gutunganya amashusho y’indirimbo ze ari kwitegura gushyira hanze ziri kuri E-P ye yitwa “Back to life”.

Ari mu kiganiro The Choice Live ku Isibo tv Casanova yavuze ko umuhanzi Ariel Wayz ari umwishywa we ndetse yahise asaba ko bashyiramo indirimbo “Goodluck” y’uyu muhanzikazi.

Igitangaje Casanova yavuze ko atazi umuhanzi Juno Kizigenza wakundanaga n’umwishywa we ndetse ko atari aziko iyi ndirimbo yayituye umuntu.

Ibi byatangaje abantu ukuntu atazi umuhanzi w’icyamamare nka Juno Kizigenza wabiciye bigacika hano mu Rwanda ibi ntibavugaho rumwe ukuntu atazi umuhanzi mugenzi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi: Ndimbati yagaragaye ari kuririmbana na Mama we

Imyitozo yambere ku mavubi U23.