in

Umuhanzi Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo(Amafoto)

Bruce Melodie n’itsinda ry’abantu barimo Meddy Saleh usanzwe uzwi mu gukora amashusho y’indirimbo na Madebeats wayibakoreye mu buryo bw’amajwi, berekeje muri Tanzania aho bagiye gukorera amashusho y’indirimbo ye nshya na Harmonize.

Iri tsinda ry’abagiye gufata amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize ryahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 ryerekeza muri Tanzania.

Ni amashusho bagiye gufata no gutunganyiriza muri Tanzania nyuma y’uko mu minsi ishize Bruce Melodie na Harmonize bahakoreye iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Nyuma yo kuva muri Tanzania byitezwe ko Bruce Melodie azahita yerekeza mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bivugwa ko azaba agiye kurangiriza umushinga w’indirimbo ye na Koffi Olomide.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Remera: Nonaha akabari kazwi nka wakanda bar gafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto)

Ikibumbano cya Cristiano Ronaldo cyateje impagarara mu Buhinde.