Umuririmbyi ukomeye hano mu Rwanda no mu karere Bruce Melodie yavuze ko yakoresheje icyiyozo (ikijerekani gikase bakururamo ibitaka) ubwo yari akiri muto.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube yitwa MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko yigeze gukoreshaho ikiyozo.
Uyu muhanzi avuga ko yabikozeho rimwe nabwo ngo byari ikiraka cy’umunsi umwe gusa ariko ngo yatashye yatagangaye.
Bijya gutangira ngo ni umusore bari baziranye wacukuraga imyobo wamubwiye ngo aze amufashe gukurura itaka mu mwobo. Kuri Bruce Melodie wari uri mu bukene yumvishe asubijwe aho yahise ajya kugakora.
Bruce Melodie akomeza avuga ko bwari ubwa mbere abikoze, maze ku bw’amahirwe make yaje gukorana n’umuntu ucukura cyane, aho ngo yamukoresheje Bruce Melodie agataha yumva ngo urushyi rw’akaboko rwatsemo umuriro.
Bruce Melodie avuga ko icyo gihe yakoreraga ibiceri 800 Frw yonyine.