in

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko yakuruye ibitaka byo muri tuwareti akoresheje ikiyozo (Videwo)

Umuririmbyi ukomeye hano mu Rwanda no mu karere Bruce Melodie yavuze ko yakoresheje icyiyozo (ikijerekani gikase bakururamo ibitaka) ubwo yari akiri muto.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube yitwa MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko yigeze gukoreshaho ikiyozo.

Uyu muhanzi avuga ko yabikozeho rimwe nabwo ngo byari ikiraka cy’umunsi umwe gusa ariko ngo yatashye yatagangaye.

Bijya gutangira ngo ni umusore bari baziranye wacukuraga imyobo wamubwiye ngo aze amufashe gukurura itaka mu mwobo. Kuri Bruce Melodie wari uri mu bukene yumvishe asubijwe aho yahise ajya kugakora.

Bruce Melodie akomeza avuga ko bwari ubwa mbere abikoze, maze ku bw’amahirwe make yaje gukorana n’umuntu ucukura cyane, aho ngo yamukoresheje Bruce Melodie agataha yumva ngo urushyi rw’akaboko rwatsemo umuriro.

Bruce Melodie avuga ko icyo gihe yakoreraga ibiceri 800 Frw yonyine.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impinduka za fc Barcelona zizatuma real Madrid itazongera gusyaho

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka (Amafoto)