in

Umuhanzi Afrique ari mugahinda gakabije ku bwamukuru we w’itabye Imana

Afrique ari mu gahinda ka mukuru we witabye Imana yishwe n’impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 inkuru mbi yatashye mu muryango w’umuhanzi Afrique ubwo bamenyaga amakuru y’urupfu rwa mukuru we waguye mu mpanuka.

Ni amakuru yahamijwe na Niz Beatz usanzwe ureberera inyungu z’uyu muhanzi mu muziki, aho yagize ati “Amakuru yo ni impamo, ubu turi mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya inkuru mbi y’urupfu rwa mukuru wa Afrique.”

Ku rundi ruhande ariko Niz Beatz wari mu modoka yerekeza i Nyagatare ari kumwe na Afrique yavuze ko nta makuru menshi baramenya kuri iyi mpanuka. Ati “Hari amakuru tutarabona, muri make menshi turayamenya nituhagera.”

Urupfu rwa mukuru wa Afrique rwahise rukoma mu nkokora ibikorwa bya muzika yari ari gutegura birimo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘My boo’.

Afrique ubusanzwe ni bucura iwabo akaba yakurikiraga uyu mukuru we witabye Imana ndetse na mushiki wabo wari ubarimo hagati.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rocky Kimomo yateguje abakunzi b’umuhanzikazi asigaye areberera inyungu ko hari agashya azabaha ejo

Miss Albina yavuze icyamuteye gukundana n’umukobwa mugenzi we yagize ati” Ntiwajya mu mbeho ubona inzu”