in

Umuhanuzi ukomeye yavuze ibintu biteye ubwoba bizaba ahagiye gukinirwa igikombe cya AFCON 2021.

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero cy’ibyihebe kizagabwa muri imwe muma Stade azaberaho iyo mikino.

Ubu buhanuzi yabuhanuye mu rusengero ayoboye rwitwa Prophetic Hill Chapel, na ministere yitwa the True Word Prophetic Fire Ministry.

Uyu muhanuzi ubwo yari mumateraniro, yavuze ko Cameroun ndetse n’ibihugu bigiye kwitabira ayo marushanwa bikwiye gusenga cyane kuko Imana yamweretse ko hagiye kubaho igitero cy’ibyihebe muri imwe muma stade azaberaho imikino yo guhatanira igikombe cy’afrika.

Yagize ati”Ubu ni ubuhanuzi mpuzamahanga. umwuka w’Uwiteka yangezeho aranjyana anyereka ahantu hasa nka Cameroun ahateganyijwe kubera igikombe gihuza ibihugu bya Afrika cya 2021.

Maze mbona abakinyi bahetswe mu ngobyi kandi bari muburibwe bukomeye cyane abandi nabo barimo kurira.”

“Ndasaba Igihugu cya Cameroun ndetse n’ibindi bihugu bizatabira iyo mikino gusenga cyane kuko ndikubona hari ibyihebe bigabye igitero ndetse bigaturitsa aho byateye,”

Uyu Muhanuzi usanzwe utavugwaho rumwe n’abamukurikirana akomeza agira ati : “Ibi ndimo kubireba bibera muri stade, abantu barimo gupfa ndetse hari akajagari kenshi cyane.”

Twibutse ko Kuri iki cyumweru aribwo muri Cameroon haratangira iki gikombe cya Afurika aho umukino wa mbere urahuza Cameroon na Burkina Faso saa 18:00 ku masaha yo mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’ubukwe bwabo, Bijoux abwiye umugabo we amagambo yatuma ingaragu zifuza kurushinga.

Kigali: umukozi wo mu rugo yiyahuye nyuma yo guterwa inda na Sebuja (Video)