in

Umugore yishe umugabo we amuziza kugura itabi

Umugore wo muri Kenya mu gace ka Nzoia akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo nyuma yo kumushinja gukoresha amashilingi ya Kenya 700 (arenga gato 800Frw) mu kugura itabi kandi yari yayageneye kuyahahisha.

Ubu bwicanyi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022. Abaturanyi b’uyu muryango babwiye The Nation ko uyu mugore w’imyaka 29 yishe umugabo we amujombye mu gatuza icyuma yari asanzwe akoresha mu mirimo yo mu gikoni.

Uyu mugore yakoze aya mahano nyuma y’ubushyamirane yagiranye n’umugabo we bapfa ko yakoresheje amafaranga yari agenewe guhaha agura itabi.

Umuyobozi wa Polisi iyo muri aka gace, Jecinta Wesonga yavuze ko uyu mugabo ubwo yari amaze guterwa icyuma yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza gushiramo umwuka.

Yakomeje avuga ko amakuru y’ibanze bafite ari uko, uyu mugore yagize uburakari bwinshi, akinjira mu gikoni agafata icyuma ashaka kugitera umwana umugabo we akitambika bikarangira ariwe gifashe.

Umuyobozi w’umudugudu uyu muryango wari utuyemo, Paul Ngoya Barasa, yavuze ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri station ya polisi ya Matisi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Mama wa Miss Pamella Uwicyeza

Umunyarwenya Zabba na Linda bakomeje kuvugisha abatari bake kuri Twitter