in

Umugore yavuze uburyo arambiwe umugabo we kubera urwo yakunze uwahoze ari umukunzi we(ex)

Umugore wo muri Ghana utazwi neza yasobanuye uburyo akomeje gukundana n’uwahoze ari umukunzi we kandi ategereje kumugarukira nubwo yashyingiwe nundi muntu babana nk’umugabo n’umugore.Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko akomeje kuvugana n’uwahoze ari umukunzi we nubwo batandukanye none akaba yarashatse.

Ati: “Nakomeje kuvugana n’uwahoze ari umukunzi wanjye kuva twatandukana kandi n’ubu ndacyamuvugisha nubwo nashyingiwe ubu, ariko umugabo wanjye nta gitekerezo afite kuri ibi”.

Yongeyeho ko nyuma yo gushyingirwa, yamenye ko adakunda umugabo we nk’uko yakundaga uwahoze ari umukunzi we. Yasobanuye ko iyo ataza kuba fite abana , yari kuba yaramusanze.

Yatuye ati: “Ndacyakunda uwahoze ari umukunzi wanjye ndetse ndashaka no gutandukana n’umugabo wanjye kugira ngo nsubire kubana na we. Ariko sinzi niba asanzwe afite umuntu mu buzima bwe. ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi bwerekanye ko abakoze ubukwe buciritse batifuza gatanya kurusha abakoze ubw’agatangaza

Umugabo yafotowe yiba inanasi ku ikamyo yagendaga(amashusho)