Umugore ukomoka muri Ghana yafashwe n’umujinya w’umuranduranzuzi ubwo umugabo we yashyingurwaga maze afata icyemezo cyo gushyingura inzoka nzima mu isanduku imwe n’iyumugabo we, wari wishwe niyi nzoka mu rwego rwo kuzayohereza ngo imufashe guhangana n’abari abanzi be.
Uyu mugore bivugwa ko yizerera mu myuka mibi,yafashwe amashusho ari kumwe n’abandi bagiye gushyingura aho yafashe umwanzuro wo gushyingura n’iyi nzoka yamuriye mu isanduku imwe.
Amakuru avuga ko iyi nzoka yari yiziritse mu ijosi ry’uyu mugabo yishe ubwo abantu barimo kumusezeraho bwa nyuma hanyuma igenda bagiye gutwara umurambo mu irimbi.
Abantu bari aho bavuze ko iyi nzoka yarumye ururimi rwa nyakwigendera aribyo byamuviriyemo uru rupfu ndetse uyu mugore yemeje ko iyi nzoka nini ishyinguranwa n’uyu mugabo we.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakundaga gukina n’inzoka cyane ariyo mpamvu iki kiyoka kinini cyamurumye ubwo yageragezaga kugishyira mu kanwa.