in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umugore yasabye gatanya kubera umugabo we utera akabariro iminota ibiri.

Umugore yasajijwe n’uburakari asaba urukiko ko rwamuha gatanya kubera umugabo utamushimisha mu gihe cyo gutera akabariro ,amushinja ko iminota ibiri amara muri iki gikorwa atayihanganira.

Lubabatu Ibrahim w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu gace ka Rigasa muri Nigeria, yavuze ko nubwo yabyaranye numugabo bakaba baragiranye ibihe byiza ,ariko amara iminota ibiri gusa mu buriri kuburyo bitamushimisha.Yakomeje abwira urukiko rwo muri icyo gihugu ko umugabo we afite ikibazo cyo mu mutwe biturutse ku ihungabana yagize bigatuma ataha mu gicuku akangiza ibintu byose akozeho.

Ati:” ntabwo amara igihe kinini mu buriri, amara iminota ibiri gusa mu gihe cyo gutera akabariro namugiriye inama yo gushaka ubuvuzi ariko arabyanga”.

Yakomeje avuga ko ahaze ibibazo byo mu mutwe by’umugabo we.Umugabo mu byo yivugiye ubwe ntiyigeze avuguruza ibyo umugore we yatangaje gusa ashimangira ko akimukunda ndetse atifuza kumureka ngo batandukane.Gusa akavuga ko yagiye kwivuza indwara zo mu mutwe kwa muganga ndetse no mu bavuzi gakondo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Grand P na wa mukobwa w’ikizungerezi bakoze agashya.

Ibyabaye kuri Televiziyo ikomeye mu Rwanda yashakaga kwerekana imikino ya Premier League.