in

NdababayeNdababaye

Ibyabaye kuri Televiziyo ikomeye mu Rwanda yashakaga kwerekana imikino ya Premier League.

Televiziyo yo mu Rwanda yitwa Victory TV yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rwari rwayibujije kongera kwerekana amarushanwa yo ku mugabane w’iburayi, Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwayo.

Urukiko rw’Ubujurire rwasabye ko hubahirizwa icyemezo cya mbere cyari cyategetse ubuyobozi bwa Victory TV guhagarika kwerekana mu buryo butemewe imikino y’icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’imikino ya UEFA Champions League ku butaka bw’u Rwanda.

Nkuko babigaragaje mu itangazo bageneye abanyamakuru, Canal+ yavuze ko bo, UEFA na Premier League bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo nyuma y’iki cyemezo cyafashwe.

Aba bafatanyibikorwa bizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzafatanye na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry’icyi cyemezo bityo Victory TV ntikomeze kubangamira inyungu zabo mu Rwanda.

UEFA, Premier League na Canal + International bakiriye icyemezo cy’urukiko gihagarika Victory TV yari imaze igihe yerekana imikino yo ku mugabane w’Iburayi mu buryo butemewe.

Icyemezo cya mbere cyari cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021 ubu n’Urukiko rw’ubujurire rwa Kigali rwashimangiyw iki cyemezo kibuza “Victory TV Ltd” kwerekana amashusho ya Premier League na UEFA Champions League.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yasabye gatanya kubera umugabo we utera akabariro iminota ibiri.

Jose Chameleone avuze igihe azaharikira umuziki.