Umugore wo muri Canada utavuzwe amazina, yatabawe nyuma y’uko arohamye ari hejuru y’imodoka arimo yifotoza amafoto ya sefie
Uyu mugore wo mu gace ka Ottawa, yari ari mu imodoka ye igenda mu urubura aza kuyivamo ayihagarara hejuru kugira ngo afate agafoto.
Abari bari aho, batangaje ko babonye uyu mugore yurira imodoka kandi irimo kugenda, yendaga kugera mu umugezi, bigera ubwo igwamo itangira kurohama we akomeza gufata agafoto.
Babonye ko ubuzima bw’uyu mugore buri mu mazi abira bihutira kujya kumutabara bamukura mu mazi yakomeretse ariko yanga kujyanwa kwa muganga avuga ko ntacyo yabaye.