Aho ari arishimye! Indirimbo ya Yvan Buravan yakoze amateka akomeye cyane

Indirimbo Big Time ya Yvan Buravan yakoze amateka akomeye nyuma yo kuzuza umubare w’abantu basaga miliyoni imwe bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo Big Time yashyizwe hanze ku rubuga rwa YouTube ku ya 28 Kamena 2022 ubu iyi ndirimbo yujuje umubare w’abantu basaga miliyoni nyuma y’ukwezi Yvan Buravan yitabye Imana. Turizera ko Yvan nawe aho ari yishimye kubera urwego indirimbo ye ya nyuma yasize ashyize hanze igezeho.

Dukomeje kumwifuriza iruhuko ridashira no kwifuriza umuryango we, abo babanye ndetse n’abafana be muri rusange gukomera.