Umugore yatunguye abantu benshi ubwo yifataga akarira ndetse akemeza ko atishimiye ko umugabo we atajya mu bandi bagore ngo amuce inyuma.
Uyu mugore w’imyaka 26 yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agaragaze ko atekereza gusiga umugabo we bitewe n’uko yanze kumuca inyuma.
Uyu mugore uzwi ku izina rya Cephas Mendeya yatangaje ko bamaze imyaka 5 bashakanye kandi bafite umwana w’umuhungu, ariko afite impungenge kuko yakomeje kuba umwizerwa.
Yibajije impamvu atigeze yumva ibihuha bivuga ko afite ahantu h’umukobwa cyangwa umugore bakundana cyangwa basambana.
Umugore wari mu rujijo yahise asaba inama ku rubuga niba icyemezo cye cyo kumusiga gifite ishingiro.
Yanditse; ”Ndi umudamu ufite imyaka 26, maze imyaka 5 nshakanye n’umugabo wanjye. Ikibazo cyanjye ni uko umugabo wanjye kuva yanshaka atigeze ampemukira.
Kandi buri gihe numva ko atari umugabo nyawe, simvuze ko agomba kumpemukira, ariko byibuze n’ibihuha bivuga ko afite umukobwa bakundana ahandi byari kuba byiza….”