Umugore wo muri Nigeria yahemukiye bikomeye umugabo ,ashaka kumukata ubugabo bwe, nyuma yo kumenya ko yabyaranye n’undi mugore.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo abantu bateraniye kuri uyu mugabo uzwi ku izina rya Babangida ariko bakunze kwita izina rya Bangis, uri mu kigero cy’imyaka 30, yakomeretse bikabije ku gitsina nyuma yuko umugore we agerageje kumutema, Bangis yahise ajyanwa mu bitaro byigenga kugira ngo avurwe.
Ibi byabereye mu gace ka Appawa, mu nkengero z’akarere ka Lau, ahagana mu ma saa 12h15. igihe Bangis yari asinziriye.
Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, umwe mu baturanyi w’uwahohotewe avuga ko Bangis yagiye ku isoko, nuko nyuma yaho ubwo yari ananiwe yahisemo kuryama ari nabwo umugore we yahise ashaka kumwangiza.
Ati: “umugore yamuciye ubugabo kubera ko ngo yateye inda undi mugore. Bangis yagerageje kwirwanaho ashobora kwambura umugore we icyuma, ariko umugore na we yikomerekeje muri icyo gikorwa”.
“Abaturanyi bumvise induru bavuza induru mu nzu maze bihutira gutabara ariko bageze mu nzu yabo niko guhura n’icyo kibazo kibabaje”.
Abajijwe impamvu yagerageje guca ubugabo bw’umugabo we, umugore yashubije agira ati:
“Bibiliya ivuga ko tugomba guca ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma umuntu akora icyaha”.