Umugore yareze ababyeyi be abashinja ko yavutse ari mubi ndetse bikamugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe ,zirimo gutandukana n’abagabo be , kugira agahinda gakabije(depression) n’ihungabana.
Yagize ati :”Ababyeyi banjye ni babi cyane ku buryo ari ubugome bukabije kuba barahisemo kubyara abana. Ntabwo bari kubyara rwose !”.Agakomeza agira ati :” Hagakwiye kubaho ingamba zishyirwaho na Leta mu rwego rwo kubuza abantu b’amasura mabi kubyara abana !”
Jefferson ashinja ababyeyi be kuba barabyaye bazi ko bafite amasura mabi nawe bakamubyara asa nabo, maze ingaruka yabyo ikaba kuba yaragiye atandukana n’abagabo yashatse bamuziza ko ari mubi.
Aragira ati : “Mu gihe nari mu rukiko ndimo ntandukana n’uwo twashakanye bwa mbere, uwari umugabo wanjye yatangarije umucamanza ko igihe yabaga arimo kureba mu maso hanjye buri gitondo, yafatwaga n’isesemi hafi no kuruka .Umugabo nashakanye nawe bwa nyuma, yari afite indwara y’amaso itaratumaga areba neza. Ariko bamaze kumubaga amaso maze akabona uburyo nsa, mu cyumweru cyakurikiyeho yahise asaba gatanya !”