in

Mu gihe abashaka kugurisha amano babaye benshi, ibiciro byamenyekanye bigendanye n’uburebure bw’ino ufite.

Ibiciro by'amano biri hejuru ku bagiriwe umugisha bakagira manini.

Mu gihe turi mu isi y’ikoranabuhanga riteye imbere, ubungubu kumenya amakuru ya nyayo cyangwa se amakuru y’ibihuha bikomeje kuba ingora bahizi.

Urugero ni aho mu gihugu cya Zimbabwe hadutse inkuru itariyo y’ukuntu abantu ngo bari kugurisha amano ku bavuzi bakoresha uburozi ngo avamo umuti.

Iyi nkuru yatangiriye kuri Twitter yakwirakwiriye mu bice byinshi bya Afurika ahenshi bizerako ari ukuri.

Bigeze muri Nigeria biba akarusho aho kuri za WhatsApp abantu bakomeje kubiteraho urwenya bakangurira abantu kuva mu bukene bagurisha ibice byabo by’amano.

Ibiciro by’amano biri hejuru ku bagiriwe umugisha bakagira manini.Nyuma y’uko blog ya Gabwakwe yavugaga ko mu murwa mukuru Harare mu nyubako ya Ximex mall hari kuvurishizwa amano, abantu babaye benshi batembera aho hantu baje kugurisha amano yabo, kandi ari amakuru y’ibihuha.

Ndetse bagiye kure bashyuraho n’ibiciro aho ufite ino rinini karahabutaka uwonguwo ahabwa amafaranga 40,000 by’amadorari ubwo ni amafaranga angana na Miliyoni hafi 40 z’amanyarwanda

Ufite ino riri hagati na hagati mbese ry’uburebure bugereranije we ahabwa amafaranga 25,000 by’amadorari, aho angana na Miliyoni 25 z’amanyarwanda.

Naho ufite ino rito uwo nguwo we ahabwa amafaranga 10,000 by’amadorari ubwo akaba angana hafi na Miliyoni 10 z’amanyarwanda.

Amakuru dukesha BBC ni uko ari ibihuha Ndetse ntanikinyamakuru gikomeye muri Zimbabwe cyigeze cyibitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukraine yihanangirije Scotland iyitsinda, amahirwe yo kujya muri Qatar ni menshi.

Umugore yajyanye mu nkiko ababyeyi be batumye avuka ari mubi