Umugore yahuye n’akaga ubwo yajyaga gucunga ko umugabo we amuca inyuma maze ihabara rye rimuhirikira muri pisine yoga amazi atari abyiteguye.
Impamvu yaya mahane ,ngo uyu muugore yakekaga ko umugabo we amuca inyuma,maze aza kwigira inama yo kumukurikira amusanga muri Hoteli ari kumwe n’ihabara banezerewe bari gusangira. Umugore nta kindi yakoze yateje urusaku muri Hoteli ashaka no kurwana n‘umugore uri kumutwarira umugabo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.
Mu nkuru z’aba bantu, nta mazina yabo yatangajwe, gusa amakuru avuga ko byabereye ku butaka bwa Nigeria. Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, umugore akibafata agasakuza, bahise basohoka batonganira imbere ya Pisine, umugabo yageragezaga kwitambika ngo abakize, ku bwo kwirwanaho, ihabara ryahise risunikira mu mazi uwo mugore kubera umujinya.
Umugabo yabonye ibintu bifashe indi sura umugore we ari kurwana n’amazi yo muri Pisine ashaka kumurengera, niko guhindukirana ihabara rye ashaka kurigirira nabi bamwe baratabara.
Kanda kuri video hano hasi urebe uko byagenze: