in

Umugore yafatanywe uruhinja amaranye icyumweru arwibye mu bitaro

Umugore wo mu Karere ka Ruhango akurikiranyweho kwiba uruhinja rwa mugenzi we aho yari arwariye mu bitaro.

Niyitegeka Marie Thèrese wo mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye arashinjwa kwiba umwana.

Uyu Niyitegeka Marie Thèrese wari urwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) yacunze mugenzi we ahuze afata umwana we w’uruhunja, aramwiba ahita acika.

Abaturage bavuga ko babonye inzego z’umutekano Polisi na DASSO zita muri yombi uwo mugore zikamushinja ko umwana ahetse yamwibye umubyeyi we mugenzi we.

Bavuze ko Niyitegeka yakuyemo inda, yigira inama yo kwiba uwo mwana kugira ngo abamubona bagire ngo ni we wamubyaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje abakinnyi bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu gihugu cy’Ubufaransa bose bakinira Paris Saint Germain

Umwarimu yafunzwe nyuma yo kugira umunyeshuri y’igishaga umucakara w’ubusambanyi