in

Umugore yafashe abana be abatwikana na we nyuma yo gucibwa inyuma n’umugabo.

Umugore wo mu gace ka Kakamega wo muri Kenya, witwa Hellen Vuyanzi w’imyaka 35,yitwikiye mu nzu n’abana be babiri kubera ko umugabo we yamucaga inyuma.

Umwana wa gatatu na we aba yarahiriyemo ni uko yabashije gusimbuka inzu anyuze mu idirishya.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Vuyanzi n’umugabo we bari baherutse kuganirizwa na Polisi yo mu gace batuyemo ndetse bakemeranya kwiyunga.

Nyuma yo kugaruka mu rugo, umugabo yanze kureka ingeso ye y’ubusambanyi, bituma umugore afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima n’abana be.

Birakekwa ko inzu yatwikishijwe lisansi uwo mugore yari yaguze akayihishamo. Byabaye umugabo we adahari gusa yari yasize batonganye.

Vuyanzi n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana ndetse babyaranye abana batatu, umwe w’imyaka 11, uw’imyaka ine n’undi w’imyaka ibiri.

Umwana wabashije kurokoka iyo nkongi ni umuhungu mukuru wasimbutse anyuze mu idirishya.

Abaturanyi bavuga ko uwo mugore ashobora kuba yarabanje guha abana be ibinini bisinziriza mbere yo gutwika inzu, kuko umwana mukuru yakangukiye hejuru ubwo inzu yashyaga, abasha kurokoka.

Abaturanyi bagerageje kuzimya umuriro ariko ku bw’amahirwe make basanga abana babiri na nyina bamaze gushiramo umwuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melody yakoze ibitangaza mu gihugu cya Tanzania mu gitaramo cya Harmonize (Videwo)

Dore uko ibitego 3 by’Amavubi biraje neza abanyarwanda byatsinzwe (videos)