Umugore yaciye inyuma umugabo we agirango ntazabimenya none yatunguwe n’impano umugabo we yamuhaye ku munsi mukuru w’amavuko ye
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gutembera inkuru itangaje, isekeje ndetse inababaje y’umugabo wahaye impano umugore we ku munsi wa mavuko ye.
Uyu mugabo yacyetse ko umugore we ajya amuca inyuma igihe yagiye mu ruzindo rwa kazi. Uyu mugabo yigiriye inama yo gutega kamera y’ibanga mu cyumba bararagamo kugirango ajye areba ibyo umugore akoreramo.
Uyu mugore nawe yajyaga azana undi mugabo bakaryamanira muri icyo cyumba gusa ntiyari aziko muri icyo cyumba harimo kamera.
Uyu mugabo yafashe amashusho y’umugore we ari gusambana n’undi mugabo gusa ntiyahita yereka umugore we ko abizi cyangwa ngo amurakarire.
Uyu mugabo yahengereye isabukuru y’amavuko y’umugore we igeze, aragenda afata ifoto muri y’amashusho ubundi ayishyira mu ikadere, ayishyira no muri kado.
Umugore ntiyari yiteguye ko agiye guseba ndetse yari yiteguye kwakira no kwishimira impano aribuhabwe n’umugabo we .
Igihe cyo gutanga impano cyarageze, umugabo azana impano ye abantu bose bareba, ndetse umugore bamusaba kuyifungurira aho. Umugore akiyifungura abantu bose bari bari aho babaye nk’abakubiswe n’amashanyarazi.
Basanze impano umugabo we yamuhaye ari ifoto aryamanye n’undi mugabo mu buriri bw’urugo.
Abantu benshi bakomeje kubivugaho ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko uwo mugabo yakoze igikorwa cy’ubutwari kuba yaranyomoje umugore we. Abandi nabo bakavuga ko ari ubugwari kuba yarakemuye ibibazo muri ubu buryo bwo kumusebya.