in

Ubutumwa Luis Díaz yahaye ibyihebe byashimuse se bwabikoze ku mutima birihana

Luis Manuel Díaz, Se wa Luis Díaz ukinira Liverpool FC, yarekuwe nyuma y’iminsi 12 yari amaze yarashimuswe n’Umutwe urwanya Leta ya Colombia ‘National Liberation Army (ELN)’.

Tariki 28 Ukwakira 2023 ni bwo ababyeyi ba Luis Díaz ukinira Liverpool ari bo se, Luis Manuel Díaz na nyina Cilenis Marulanda bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro muri Colombia ubwo bari bagiye kuri sitasiyo.

Nyina yahise arekurwa izi nyeshyamba zisigarana se. Icyo gihe Leta ya Colombia yashyizeho abashinzwe umutekano barenga 120 bo gushakakisha uyu mubyeyi cyane ko cyari ikibazo gihangayikishije iki gihugu.

Umubyeyi wa Luis Díaz akimara gufatwa, abantu benshi boherereje Luis Díaz ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwereka ko bamuri inyuma mu bihe bikomeye.

Icyo gihe yabanje guhabwa akanya ko kuruhuka adakina ariko nyuma aza gusubira mu ikipe ya bagenzi be bakinana.

Mu cyumweru gishize ubwo Liverpool yanganyaga na Luton Town igitego 1-1, Luis Díaz yatsinze igitego azamura umwambaro agaragaza ubutumwa busaba ko se arekurwa.

Luis Díaz ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Liverpool ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Colombia akaba n’umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihugu.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yaciye inyuma umugabo we agirango ntazabimenya none yatunguwe n’impano umugabo we yamuhaye ku munsi mukuru w’amavuko ye

Yago yimye amatwi abamusaba kureka umuziki ahita abahimisha kubera ko ari wo uzamutunga