in

Umugore yabyaye umwana ufite isura y’abasaza.

Umugore ukomoka muri Afurika y’Epfo yabyaye umwana ufite mu maso hashaje,ibi bikaba biterwa n’uburwayi yavukanye bwitwa progeria, indwara ya geneti igenda itera abana gusaza vuba.Progeria, izwi kandi ku izina rya syndrome ya Hutchinson-Gilford (HGPS) iterwa na mutation (impinduka) muri gene ya lamin (LMNA).

Uyu mugore w’imyaka 20 akomoka muri Libode mu burasirazuba bwa Cape, yabyaye umwana w’umukobwa mu mezi abiri ashize. Nyirakuru w’umwana avuga ko yabonye umwana wabyawe yagiye yerekanye ibimenyetso bitandukanye n’ibyandi bana. Aho ngo amaboko ye yagiye ahinduka kandi uruhu rwe rwarabyimbye. Kuri ubu ari mu bitaro hamwe na nyina.

Nyirakuru ati: “Igihe yari mu bubabare twahamagaye imbangukiragutabara, ariko byafashe igihe kirekire. Yabyaye hano mu rugo. Ariko kubyara byari bigoye maze dushaka imodoka yo kumujyana mu bitaro”.

Twabwiwe ko afite ubumuga. Nabonye mu gihe cyo kuvuka kwe mbona ko hari ikintu kidasanzwe kuri we. Ntabwo yarize kandi ahumekeraga mu rubavu. Natunguwe kuko ibyo byari bidasanzwe. Kuri ubu ndumva abantu bamuhamagara. Amazina bamusesereza. Ibyo birababaza cyane. Iyo nza kuba mfite uburyo, nabashyira muri gereza bose “.

Progeria ni indwara ikomoka ku miterere ituma imyaka y’umwana yihuta. Ikindi ni uko abo bana na bo barwara indwara z’umutima kandi ubuzima bwabo bukaba bugufi cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali: umukobwa yagaragaye yasinze bikomeye,ibyo akoreye motari ni akumiro.

Wa mushinwa wakubitaga abanyarwanda ababoshye ake karashobotse.