in

NdababayeNdababaye

Wa mushinwa wakubitaga abanyarwanda ababoshye ake karashobotse.

Ku munsi wejo nibwo twabagejejeho inkuru yuburyo hari umushinwa uba mu karere ka Rutsiro ukubita abanyarwanda abaziŕitse ku misaraba kuri ubu uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.

Nyuma y’amashusho twakeshaga BTN Rwanda, hari undi wari watanze amakuru ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagali ka Kagano. Mu mashusho yasakajwe, harimo abantu bambaye imyenda igaragaza ko bakorera ikigo ALI GROUP HOLDING LTD.

Ku ruhande, haba humvikana amajwi asa n’ayumvikanisha ko uwo mugabo yaziraga kwiba umucanga, ibyo avuga akabisobanurira umushinwa nawe agahondagura.

Uwo mugabo ukubitwa umugozi, bamuhatiraga kuvugisha ukuri akemera icyaha, akavuga n’aho “amabuye y’agaciro” yavanyemo yayajyanye, yajijinganya gatoya agakubitwa umugozi wo mu mutwe.

Yumvikana atakamba ati “Ntabwo nzongera mwa babyeyi mwe.”

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda yaje kwemeza ko abantu babiri “harimo n’ugaragara muri aya mashusho, bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien, bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yabyaye umwana ufite isura y’abasaza.

Mwumve ikibazo mfitanye n’umugabo wanjye, ndaremerewe pe| Ese niyahure? Mungire inama