in

Umugore w’imyaka 77 wari ufungiye muri gereza y’abagore yishwe

Umugore w’imyaka 77 witwa Zainabu Aguti wari warakatiwe gufungwa imyaka 19 n’amezi atandatu muri gereza azira kwica umugabo we ,yiciwe muri gereza y’abagore yari afungiwemo nyuma y’ubushyamirane yari agiranye na mugenzi we ubwo barimo bakora amasuku.

Uwishe Zainabu Aguti ni Joan Bainomugisa ndetse bikaba bivugwa ko uyu ari umugore wa kabiri bafunganywe akamwica ,cyane ko mu mwaka wa 2020 nabwo ngo yishe umugore witwa  Betty Nyesigire bari bafunganywe nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru AFP ibivuga.

AFP ivuga ko Zainabu Aguti yishwe kuwa gatanu tariki  14 Mata 2023 ,muri gereza y’abagore yitwa  Luzira women prison ,mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukubitwa bikamuviramo gukomereka akahasiga ubuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’inyama 8 z’iryoha kurusha izindi 

byagenda gute Papa wa Hakimi yatse gatanya n’umugore we? Ibisubizo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga