Umugore w’imyaka 56 y’amavuko witwa Victoria Adorgu yibarutse impanga nyuma yo kumara iyo myaka yose yarabuze urubyaro.
Victoria Adorgu akomoka mu gihugu cya Ghana, mu marira menshi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yagize nyuma y’uko yibarutse impanga.
Uyu mugore kandi yavuze ko abantu bamubwiraga amagambo atari meza kubera ko atabyaraga. Mu marira menshi yagize ati: “Ndashima Imana kubera abantu bose bansengeye. Abantu bambwiraga nabi, bakantuka, bakananseka kubera ko ntabyaraga. Byari bigoye, byari bigoye.”
Aba bana b’impanga bavutse hakoreshejwe uburyo buzwi nka In Vitro Fertilisation (IVF) bukorwa hahuzwa intangangabo n’intangangore muri laboratwari nyuma gutwita bigakomereza mu nda y’umugore, bikaba byarakorewe mu bitaro byitwa Lekima Hospital biri mu mujyi wa Accra muri Ghana.
Uyu mugore yakoresheje ubu buryo nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana batabyaranye umwana.
Dr Akua Gyima Asante, umuganga wo muri ibi bitaro uyu mugore yabyariyemo abazwe, yavuze ko nta mugore wari ukwiye kongera kubwirwa nabi kubera ko atabyara, kuko muri ibi bitaro bafite ikoranabuhanga ryabafasha nabo bakabyara.
Patrick Adorgu, musaza w’uyu mugore yavuze ko umuryango we wose bahoraga bajya mu materaniro yo gusenga mu rwego rwo gusengera umuvandimwe wabo ngo nawe Imana imwibuke abyare umwana, none bikaba byabaye.